Indirimbo ya 315 mu GUHIMBAZA

1
Harih’ umunt’ umwe wapfuye ku bwanjye,
Kandi ntibyari bikwiriye,
Yemeye kujyanw’ ajya ku musaraba,
Kubwo kumbabarir’ ibyaha.
Gusubiramo
Byarabambwe byose, Byarabambwe byose,
Yemw’ uko yabyikorey’ ubwe!
Yemwe ngo arababara cyan’ ajyayo!
Ajyanyweyo n’ ibyaha byanjye.
2
N’ umugwaneza kand’ arankunda cyane,
Yez umutima wanjy’ ibyaha,
Sinshirw’ urubanza, Mfit’ umudendezo,
Kuko yambabariy’ ibyaha.
3
Nzabana n’ Umukiza akaramata,
Nzajya ngendana naw’ iteka,
Ndirimbish’ umunwa n’ umutima wanjye,
Kuko nababariw’ ibyaha.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 315 mu Guhimbaza