Indirimbo ya 175 mu GUHIMBAZA

1
Nyagasani, turakwiragije, turagukennye cyane;
Turagire mu bwatsi butoshye, turakwiyeguriye;
Nyagasani, nyagasani, ni we waducunguye;
Nyagasani, nyagasani, ni we waducunguye.
2
Ubu tur’ abawe rwose Mwami, tureban’ imbabazi;
Turinde, tur’ umukumbi wawe, twe guteshuk’ inzira;
Nyagasani, nyagasani, nyamuneka twumvire;
Nyagasani, nyagasani, nyamuneka twumvire.
3
Wasezeranye k’ uzatwakira, nubwo tur’ abangizi;
Udufitiy’ imbabazi nyinshi, n’ubuntu buhebuje;
Nyagasani, nyagasani, turakugarukira;
Nyagasani, nyagasani, turakugarukira.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 175 mu Guhimbaza