Indirimbo ya 198 mu GUHIMBAZA

1
Yesu ni we nshut’ ihebuje,
iy’ amagany’ agucogoje.
Ni we womor’ inguma
zo mu mutima wawe;
Yesu ni we nshut’ ihebuje.
Gusubiramo
Yesu n’ inshut’ ihebuje (ihebuje) ;
Yesu n’ inshut’ ihebuje (ihebuje);
N’ ugw’ azakuramira,
n’ utak’ agutabare;
Yesu ni we nshut’ ihebuje.
2
Nasanz’ ar’ inshut’ ihebuje,
kukw atampana mu makuba,
Ndi ndek’ akanyobora,
sinzagir’ icyo ntinya;
Yesu ni we nshut’ ihebuje.
3
Nubwo natahirwa n’ibyago,
bikantera byiyungikanya,
Sinzakuk’ umutima,
kukw ampor’ i ruhande;
Yesu ni we nshut’ ihebuje.
4
Ubwo tuzagera mw ijuru,
tugahura n’abo twatanye,
Impundu zizavuga,
tumusingiz’ iteka:
Yesu ni we nshut’ ihebuje.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 198 mu Guhimbaza