Indirimbo ya 58 mu GUHIMBAZA

1
Jy’ uganza Mwami w’ iteka,
Bose bakuramye!
Nimuzan’ ikamba ry’ ubwami bwe,
Ab’ Umwami wa bose!
Nimuzan’ ikamba ry’ ubwami bwe,
Kw ari we Mwami wa bose.
2
Batowe mwe b’ Israeli,
Mwa nkehwe mwe nkeya,
Muramy’ ubakirish’ imbabazi,
Ab’ Umwami wa bose!
Muramy’ ubakirish’ imbabazi
Kw ari we Mwami wa bose.
3
Amoko yose yo hasi,
N’ imiryango yose,
Bose bajye bamwubaha cyane!
Ab’ Umwami wa bose.
Bose bajye bamwubaha cyane!
Kw ari we Mwami wa bose.
4
Muze tumuririmbire,
Tumupfukamire,
Tumusingize no kumushima,
Ab’ Umwami wa bose.
Tumusingize no kumushima,
Kw ari we Mwami wa bose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 58 mu Guhimbaza