Indirimbo ya 178 mu GUHIMBAZA

1
Ahar’ azaza, umusek’ utambitse,
Igih’ umucy’ utamurur’ umwijima;
Azany’ icyubahiro kitarondorwa,
Aje kurokor’ intore ze.
Gusubiramo
Tuzageza ryari, Mwami, tugutegereza?
Urakaza, haleluya, haleluy’ amina!
Haleluy’ amina!
2
Ahar’azaza, nko ku manywa y’ ihangu;
Cyangwa s’azaza mu gicuku hagati
Umucy’ usab’ impande zose z’iyi si,
Aje kurokor’ intore ze.
3
Mbeg’ ibyishimo, n’asanga tukiriho!
Tutarwaye, tutaririwe twapfuye;
Maz’ akadutumbagirana mu bicu,
Aje kurokor’ intore ze.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 178 mu Guhimbaza