Indirimbo ya 204 mu GUHIMBAZA

1
Mwam’ umurab’ urakaze, Urahorera cyane.
Nta buhungiro nta bwugamo, Bw’ umuzajoro nk’uyu.
Mbese ko tugiye gupfa, Nawe wiryamiye?
Dor’ umuraba wabay’icyago, Tugiye kurengerwa.
Gusubiramo
S. na A.
Umurab’ uranyumvira rwose. Utuze.
T. na B.
Umurab’ uranyumvira rwose.
U-tuze …ze …tuze
2
Mwami mfit’ agahind’ ubu, N’ umubabaro mwinshi,
Umuraba urandengeye, Mwami tebuk’ unkize.
Isuri y’ibyaha byanjye, Dor Irantembanye,
Ndarenganye, Ndarenganye rwose, Mwami tebuk’ unkize.
3
Mwam’ umurab’ uratuje, Ubu nta bwoba mfite.
Hamaze no gutamuruka, Mfit’ ibyishimo byinshi.
Nuko, Mwami ndakwinginze, Ntunsige jyenyine,
Nduhukire mur’iki cyambu, Kirimw’ amahoro masa.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 204 mu Guhimbaza