Indirimbo ya 90 mu GUHIMBAZA
Audio Player
1
Imins’ Itandat’ irashije, Indi Sabat’ itangiye.
Nnezezwa no kuruhuka, Mur’ uyu muns’ uhiriwe.
2
Nimuze mushim’ Umwami, Wabahaye kuruhuka.
Umugisha w’ uyu munsi, Urut’ uw’ iyindi yose.
3
Tunezerwe mu mitima, Twishimir’ ibyo mw ijuru.
Mu buruhukiro bwacu, Ku Mwami nyir’ isabato.
4
Ituza riva mw ijuru, Ritwuzure twebwe twese.
Hos’ itorero ry’ Imana, Rikir’ imitima myinshi.