Indirimbo ya 206 mu GUSHIMISHA

1
Har’ uwitwa Danyeli: yar’ intwari pe !
Ntiyakangwaga n’abanz’ asenga Imana ye
Gusubiramo
Tinyuka, mugenzi ba nka Danyeli!
Itange ku Mwami wawe, ntumwihakane
2
Ub’ intwari ya Yesu niy’ ukuri kwe
Bakubare no mu mutwe wa Danyel’uwo !
3
Bamwe bo mu ntore ze baraneshejwe
Kuko batihaze rwose nka Danyel’ uwo !
4
Dor’ Umwanzi Satan’ agaby’ ingabo ze!
Ziraneshwa zihuye na ba Danyel’ uwo !
5
Nuko rer’ ushikame kand’ utambuke !
Umv’ impundu ziravuza ba Danyel’uwo



Uri kuririmba: Indirimbo ya 206 mu Gushimisha