Indirimbo ya 56 mu GUSHIMISHA

1
Yes’ aragutegereza;
N’ inshuti yawe
Araguhamagar’ ati:
Ngwino hano !
2
Ita ku magambo meza
Akubgir’ ati:
Nabambiwe kugira ngo
Ngucungure
3
Mbes’ ubuntu bganjye bginshi
Ubgangir’ iki ?
Ntiwamenyemera, nkaguha
Agakiza ?
4
Mbese ntiwamaz’ imyaka
Myinshi mu byaha,
Ur’ imbata ya Satani,
Nturambirwe ?
5
None, reka nkubohore,
Naw’ unyizere,
Unkurikire wishimye,
Ub’ uwanjye
6
Yesu yahoz’ akubgira
Kensh’ ibyo byiza;
Dore, n’ ub’ arakwinginga !
Wamwang’ ute ?
7
We gutind’ ahar’ ijwi rye
Ryahora vuba;
Ubu n’ igihe gikundwa,
We gutinda
8
Mwami Yesu, singitinda;
Noneho ndaje
Ububata bgawe bgiza
Ni bgo nkunze



Uri kuririmba: Indirimbo ya 56 mu Gushimisha