Indirimbo ya 412 mu GUSHIMISHA

1
Isi yos’ iririmbe—Ibitangaza
Umukiza wa twese—Yadukoreye
Amahang’ ukw angana
Yos’ asingize Yesu !
2
I burasirazuba, —Bamuhimbaze !
AbaShinwa bashime—Umucunguzi,
AbaHindi bemere
Yesu wabapfiriye
3
Kandi n’ Abisilamu—Bamusingize :
N’ amahanga barimo—Ayabature
Yes’ Umwami, bemere
Yuko yabacunguye
4
Abatuye mu mbeho, —Aho bagira
Ijoro rirerire—Ritinda gucya,
Bemer’ Umucyo w’ isi,
Ngo bave mu mwijima
5
N’ abo mu Rwanda rwacu, —Bamusingize
Bang’ ingeso za. kera, —Bamuyoboka,
Bati : Ngwin’ utwimemo,
Ur’ Umwami w’ ijuru
6
Amahanga yo mw isi—Yos’ ukw angana
Yemer’ Umucunguzi, —Amuyoboke;
Abakijijwe bose
Bamusingiz’ iteka



Uri kuririmba: Indirimbo ya 412 mu Gushimisha