Indirimbo ya 351 mu GUSHIMISHA

1
Yemw’ abahung’ Umukiza,
Ni nd’ ubirukana se
Ariko ni We Mushumba
Udushak’ intama ze
2
Nkuk’ umwunger’ ajy’ ashaka
Iyazimiye yose,
Uko ni ko Yesu yaje
Ngw adupfir’ intama ze
3
Mudatiny’ ibyaha byanyu :
Amaraso ya Yesu,
Ayamenekeye twese;
Ni y’ abyeyura byose !
4
Naho byaba byinshi bite,
Bikabaremera,
Umukiza wacu Yesu
Ntazabyibuk’ ukundi
5
Yemw’ abifuz’ ubugingo
Butazashir’ iteka,
Ntimugir’ undi musanga :
Yes’ arabiteguye !
6
Mwi gukund’ ibyaha byanyu
Kubirutisha Yesu,
Kuko byatumy’ adupfira,
Ngo tubane mw ijuru
7
Muzahabw’ ibyiza byose
Yadusezeranije,
No kudapf’ iteka ryose :
Muze, mwe gucikanwa
8
Ni Satani waduhumye :
Twabay’ ibiretwa bye
Noneho, turamucitse;
Twitaby’ Umucunguzi
9
Yes’ Umwami yatubwiye
At’ Abaremerewe
N’ abarushye, muz’ aho ndi,
Mbaruhure byukuri !
10
Mwami Yesu, sinz’ umunsi
Uzanjyana mw ijuru
Icyo nzi n’ ukuba maso,
Ng’ unsange niteguye !
11
Ubwo tuza, ger’ i Wawe,
Tuzanezerwa cyane,
Twicaranye niwe, Yesu,
Hamwe n’ abakijijwe
12
Mwami Yesu, singitinze ;
Ubu, dore, nditabye
Nnejejwe n’ ubgami bgawe;
Tuzabane mw ijuru !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 351 mu Gushimisha