Indirimbo ya 20 mu GUSHIMISHA

1
Mbony’ Umukiza mwiza, ni Yesu Kristo
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi
Igikundiro cye cyinshi ni cyo cyanyemeje
Kumusanga ngw anyuhagir’ ankize!
Anyurura mbabaye, ankiz’ amakuba;
Amaganya yanjy’ ajy’ ayanyakira,
Yaka nk’ inyenyer’ iteka; n’ uw’ igikundiro;
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi
Gusubiramo
Anyurura mbabaye, ankiz’ amakuba,
Amaganya yanjy’ ajy’ ayanyakira;
Yaka nk’ inyenyer’ iteka; n’ uw’ igikundiro;
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi
2
Intimba zanjye zose, yarazikoreye;
Uko ngeragejw’ andinda wa Mubi
Ibyantwazag’ igitugu, yarabimbatuye:
N’ igihome cyanjye, njya mmwihishamo!
Naterwa na Satani, ngahanwa n’ inshuti,
Yes’ azantabar’ angeze mw ijuru!
Yaka nk’ inyenyer’ iteka; n’ uw’ igikundiro;
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi
3
Ntazansiga nk’ imfubyi, ntazampemukira
Mpora mbeshejweho no kwizera gusa
Ubg’ angoteshej’ ingabo, ntacyo ngitinya pe
Ajy’ antungisha manu yo mw ijuru
Nzanezerwa ni mmureba mu maso:
Yaka nk’ inyenyer’ iteka; n’ uw’ igikundiro;
Ni W’ urut’ inshuti zose zo mw isi



Uri kuririmba: Indirimbo ya 20 mu Gushimisha