Indirimbo ya 35 mu GUSHIMISHA

1
Umpe kukwegera, —Mana yanjye !
Naho twafatanya—Umusaraba,
Nagumya kwishima, —Nkajya ngusenga nti:
Umpe kukwegera, —Mana yanjye !
2
Umpe kukwegera, —Mana yanjye !
Jy’ undeger’ iteka, —Ngumye nkwizere
Ntewe na Satani, —Ujy’ undwanirira
Umpe kukwegera, —Mana yanjye !
3
Naho natungurwa—N’ umwijima,
Nkisegur’ ibuye, —Mbaye jyenyine,
Nzabe nka Yakob, —Ndot’ ibyo mw ijuru,
Nkomeze nkwegere, —Mana yanjye !
4
Wakinguy’ ijuru, —Mana yanjye:
Urwego ruriho—Rutugezayo
Mugenzi, komera !—Jy’ usab’ itek’ uti:
Tujye tugumana, —Mana yanjye !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 35 mu Gushimisha