Indirimbo ya 134 mu GUSHIMISHA

1
Nshaka Yesu; nta wundi nifuza
Andengera mu byago by’ iyi si
Nshaka Yesu; ni W’ umpumuriza
Nah’ undi yakwishoboza, jye
Nshaka Yesu !
Gusubiramo
Nshaka Yesu ! Nshaka Yesu !
Nshaka Yesu, ntasiba :
Mu mahoro, mu byago,
Ni We nshaka wenyine;
None n’ iteka ryose,
Jye nshaka Yesu !
2
Nshaka Yesu : n’ inshuti yanjy’ubu
N’ Umujyanam’ uhor’ unyobora
Nshaka Yesu, ngw ansindir’ Umwanzi;
Jyenyine nzi ko nta cyo maze ;
Nshaka Yesu
3
Nshaka Yesu : ni we Murengezi
S’inshuti yac’ abanyabyaha se?
Nshaka Yesu : nafashwa n’ undi se ?
Ntawund’ ukund’ abantu nkaWe :
Nshaka Yesu !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 134 mu Gushimisha