Indirimbo ya 153 mu GUSHIMISHA

1
Yes’ urankunda, Mukiza mwiza;
Yes’ urankunda : sinz’ icyakunkundishije !
Waje kunkiza, nd’ umunyabyaha;
Ubgo wanshunguye, nagupfira !
Gusubiramo
Njye nguhimbaza, Mukiza mwiza !
Njye nguhimbaza, Mucunguzi wanjy’ unkunda
Njye nguhimbaza, Mukiza mwiza:
Nzakuririmbir’ ibihe byose
2
Waje kunkiza, Mukiza mwiza;
Waje kunkiza: wabyemejwe n’ iki, mbese?
Icyo nzi n’ uko wabay’ inshungu,
Ubgo wamfirag’ urupfu rubi
3
Nshorera, Yesu, Mukiza mwiza :
Nshorera, Yesu; jy’ ungez’ ah’ ushaka hose,
Mu nzira nziza, cyangwa no mu mbi,
Nger’ ikirenge mu cyawe, Yesu
4
Yes’ uzampemba, Mukiza mwiza:
Yes’ uzampemba, ntakwiriy’ ubuntu bgawe
Kandi nzareba n’ ubgiza bgawe,
Nguhimbazanye n’ abera bose



Uri kuririmba: Indirimbo ya 153 mu Gushimisha