Indirimbo ya 78 mu GUSHIMISHA

1
Kera har’ umubibyi
Wasohoy’ imbuto;
Zimwe zigwa. ku nzira,
Zimarwa n’ inyoni,
izindi ku rutare,
Zumishwa n’ izuba,
Kuko zari zibuze
Ahantu horoshye
2
Mu mahwa hagw’ izindi,
Zikurana na yo;
Nukw aziniga zose,
Ntizera na gato
Izindi mbuto zigwa
Mu butaka bgiza;
Zimeze, zirakura,
Zer’ imbuto nyinshi
3
Har’ umubibyi wundi,
Ni Yesu Krisito
Ijambo ry’ agakiza
Ni ryo mbut’ abiba,
Kand’ imitima yacu
Ni na yo mbibe ye,
Ari mib’ ari myiza,
Amishamw imbuto
4
Ku mutwe n’ ibiganza
No ku birenge bye,
Hatonyang’ amaraso
Akibib’ imbuto;
Imvura ni y’ imeza
Imbuto z’ iyi si :
Amaras’ akameza
Izo mu mitima
5
Mugenzi, har’ ibiki
Mu rnutima wawe ?
N’ inzira nyinshi, mbese ?
Cyangwa n’ urutare ?
Cyangwa n’ imbibe inziza ?
Mbe harafumbiwe ?
Weramw imbuto nziza,
Cyangw’ umez’ amahwa ?
6
Umwami Yes’ azaza
Gusarur’ imbuto;
Azaz’ afit’ intara,
Maz’ azigosore;
Ingano nziza zose
Azazihunika,
Maz umuram’ awute
Nawo mu muriro
7
Uzajya hehe wowe ?
Nturabimenya se ?
Uzajya mu kigega,
Cyangwa mu muriro ?
Urorere gutinda :
Wihane nonaha !
Uyu n umunsi mwiza
W kwemererwamo



Uri kuririmba: Indirimbo ya 78 mu Gushimisha