Indirimbo ya 219 mu GUSHIMISHA

1
Ubwo nzamar’ imirimo ngo nsezere kw’ isi,
Umugezi witw’ Urupfunywambutse,
Ni ho nzagera mw Ijuru,
nsang’ Uwamfiriye :
Azanyakiran’ ubuntu n’ineza
Gusubiramo
Nzamumenya, nzamumenya
Nzaba mpagaz’ imbere Ye, nnyuzwe
Nzamumenya, nzamumenya ;
Mbony’ inkovu zo mu biganza bye
2
Nzanezerwa ni mbon’ubwiza bwo mumaso he,
Kandi sinzasiba kumushimira
Urukundo n’ imbabazi n’ ubuntu
byatumye
Nanjy’ amboner’ ikibanza mw ijuru
3
Abo nkunda bagezeyo mbafitiy’ ubwuzu:
Wa Mugezi ni wo wadutanije
Ariko sinavug’ ubwuzu bwinshi mfitiye
Umukiza wanjye wanyitangiye
4
Azanshisha mw iremb’ansohoze mu rugo i We
Azanyambikish’ umwenda wera de
Nzaririmb’ iya Mose n’iy’ Umwana
w’intama !
Yewe, nzanyurwa nirebeye Yesu !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 219 mu Gushimisha