Indirimbo ya 379 mu GUSHIMISHA

1
Umutim’ ukomerekejwe,
Utari womorwa,
Ikiganza cyatobowe
Ni cyo cyawomora
2
iy’ umutim’ uremerewe,
Hatemb’ amarira,
Har’ umutim’ umwe musa
Wawuhumuriza
3
Umuns iy’ ababajwe cyane
N’ icyaha yakoze,
Isok’ imwe y’ amaraso
Yamwoz’ akera de !
4
Ayo maraso n’ aya Yesu;
Cya kiganza n’ icye;
Wa mutima w’ imbabazi
Na wo n’ uwa Yesu
5
Utwerek’ ibyo. biganza bye
Byatobowe, Mana;
Duhungir’ ibyaha byacu
Mur’ izo nkovu ze !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 379 mu Gushimisha