Indirimbo ya 163 mu GUSHIMISHA

1
Uhereye kera kose,
Yesu yahoze mw ijuru,
Ar’ i buryo bw’ Uwiteka,
Ni yo Man’ isumba byose
2
Maz’ urukundo rwe rwinshi
Rwamuzanye mur’ iyi si,
Avuka nk’ abandi bantu,
Ashir’ ubgan’ arakura
3
Atangira no kwigisha
Ibyiza by’ Uwiteka, Se;
Kand’ abarwayi bizeye
Yakundaga kubakiza
4
Ijambo rye ryakizaga
Impumyi n’ abaremaye;
Yakoraga ku babembe
Bamwizeye, bagakira
5
Kandi n’ abari bapfuye,
Yabashaga kubazura;
Nta bwo Yesu yananiwe
Gukiz’ umunt’ umwizeye
6
Kand’ ikirut’ ibyo byose,
Yabgirizag’ abakene
Iby’ urukundo rw’ Imana
N’ iby’ agakiza k’ iteka
7
Maz’ abantu babi cyane
Batemey’ ibyo yavuze
Batewe n’ ishyari ryinshi
Kumwic’ urupfu rubi pe
8
Yabambishijw’ imbereri
Kubgacu, ku Musaraba;
Batoboy’ ibiganza bye ;
Byakirishag’ imbabazi
9
Dor’ uko yadupfiriye,
Azir’ ibyaha bya twese;
Yapfuye mu cyimbo cyacu
Kubw’ urukundo rwe rwinshi
10
Kand’ uz’ ahw ur’ amwizeye;
Ntiyabura kumwakira
Yarabisezerany’ ati :
Sinzamuheza na hato



Uri kuririmba: Indirimbo ya 163 mu Gushimisha