Indirimbo ya 1 mu GUSHIMISHA

1
Ur’ Uwer’ Uwera, Mwami Mana yacu,
Kare mugitondo tukuririmbire:
Ur’ umunyambarag’ ur’ umunyebambe;
Ur’ ubutat’ uri n’ Iman’ imwe
2
Ur’ Uwer’ Uwera; dor’ abera bose,
Baguhimbazanya n’ abamalayika,
Tukuramye, Mwami, wahozeho kera,
Kand’ uriho, kand’ uzahoraho
3
Ur’ Uwer’ Uwera, kand’ ubgiza bgawe
Burut’ uko bgarebga n’ abacumuye,
Ni wowe wenyine wer’ urusha bose
Ubuntu no gutungana kose
4
Ur’ Uwer’ Uwera, Mwami Mana yacu,
Ibyaremwe byose biragusingiza:
Ur’ umunyambarag’ ur’ umunyebambe;
Ingoma yawe ntizahanguka



Uri kuririmba: Indirimbo ya 1 mu Gushimisha