Indirimbo ya 242 mu GUSHIMISHA

1
Mwana w’ Imana, mbega wakoz’iki,
Cyatumy’ucirw’iteka iy’ababi ?
Impamvu n’ iki yaguteye gupfa ?
Uyitubwire, turakwinginze
2
Wapfuy’ urupfu rw’ abagome, Mwami
Uhemurwa, ushinyagurirwa
Ntangajwe n’ uko. wemeye kubambwa,
Upfa nab’utyo ku Musaraba
3
Ayo makuba wayatewe n’ iki ?
N’ibyaha byanjye bakujijije !
Ni jye wapfiriye, nd’umunyabyaha :
Sinkwiriy’izo mbabazi zawe!
4
Nta cyaha wigcze gukora, Yesu :
Ubuntu bgawe burantangaza !
Ibyaha byanjye bitagir’ingano
Warabyikorey’ urandokora
5
Reka ngushimir’ ubgo buntu bginshi !
Nariha nte kubabara kwawe?
Akir’ubgenge bganjye n’ ubugingo
Sinkir’uwanjye: waranshunguye



Uri kuririmba: Indirimbo ya 242 mu Gushimisha