Indirimbo ya 116 mu GUSHIMISHA

1
Numva Yes’ ampamagara;
Numva Yes’ ampamagara;
Numva Yes’ ampamagara,
Ati : Mwana, ngwino, nyoboka!
Gusubiramo
Nzamukurikira hose, (x3)
Jye na Yesu, tuzagendana
2
Tuzajyana mu miruho;
Tuzajyana mu makuba;
Tuzajyana no mu byago;
Tuzajyana : sinzamuvaho
3
Tuzajyana mu rugendo
No mu mirimo yo mw isi
No mu ndwara no mu rupfu :
Jye nzajyana na We mu nzira
4
Azamp’ amahoro menshi;
Azamp’ imigisha myinsbi;
Azamp’ urukundo rwinshi !
Nkurikir’ Umwungeri Yesu !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 116 mu Gushimisha