Indirimbo ya 14 mu GUSHIMISHA

1
Mana, turaguhimbaza;
Twemeye yuk’ ur’ Umwami;
Haleluya ! Haleluya !
Data wa twes’ udashira
Isi yos’ irakwambaza:
Haleluya! (x5)
2
Ni wowe wera dedede,
Mwami w’ iyi si n’ ijuru:
Haleluya ! Haleluya !
Dor’ icyubahiro cyawe
Cyamamaye mw isi yose:
Haleluya! (x5)
3
Kand’ abahanuzi bawe
N’ intumwa nziza za Yesu
Baguhimbazanya, Mana,
N’ abishwe babamuhora:
Haleluya! (x5)
4
N’ itorero na ryo n’ uko
Ry’ abera bo mw isi yose
Haleluya ! Haleluya !
Rikunda kugushimana
Na za ngabo zo mw ijuru:
Haleluya! (x5)
5
Data wa twese n’ Umwana
N’ Umwuka Wer’ Iman’ imwe,
Haleluya ! Haleluya !
Iman’ imwe mu Butatu
Ishimirw’ icyubahiro:
Haleluya! (x5)



Uri kuririmba: Indirimbo ya 14 mu Gushimisha