Indirimbo ya 246 mu GUSHIMISHA

1
I Gologota, ku Giti,
Ni ho Yesu yabambwe;
Yabambiwe kugira
Ngo tubone kudapfa
2
Yes’ amaze kunesha,
Avug’ ijwi rirenga,
Abivuga yeruye,
Ati: Birarangiye !
3
Amaze kuvug’ atyo,
Aherakw arunama,
Yunamishwa n’ibyaha
Byanjye nanze kwihana
4
Non’ ansabye imbabazi,
Nihane, mukureyo,
Mumanure ku giti,
Aruhuk’ umutima
5
Abantu batihana
Bongeye kumubamba,
N’ umuruho munini,
Umubabaza iteka
6
Twari twararuhijwe,
Twiganyira, twihebye,
None turaruhutse:
Yesu ni uburuhukiro
7
Nukw abishwe n’ ibyaha,
Nimuhunge, mukire
Muze, mubikurwemo:
Yesu n’ uburuhukiro
8
Mukiza, ndakwihaye
Ni wowe wantaruye
Uko nzaba ndi kose,
Yesu, nzagusingiza



Uri kuririmba: Indirimbo ya 246 mu Gushimisha