Indirimbo ya 165 mu GUSHIMISHA

1
Hozana, singizwa,
Yesu, Mukiza mwiza :
Watumenyesheje
Urukundo rw’ Uwiteka
Usingizwe, Mwami :
Wavuye mw ijuru,
Uzanir’ ab’ isi
Agakiza keza. (X 2)
2
Hozana, singizwa,
Muvunyi w’ ubugingo;
Imitim’ ishime
Iryo zina ryawe ryiza
None turirimbe
Izi ndirimbo nshya,
Ngw abana b’ Imana
Banezerwe bose. (x 2)
3
Hozana, singizwa, wowe,
Nshuti y’ abantu
uwihanganye wese
Ntabgo wanga kumwakira
Wowe,
Mwami mwiza,
Waje kutwigisha
No kutumenyesha
Uk’ ukiranuka. (x 2)
4
Hozana, singizwa,
Yesu, Mukiza wacu;
Wemeye kwitanga
kubg’ ibicumuro byacu,
Wicisha bugufi,
Maz’ upfira bose,
Kugira ngw abawe :
Babon’ ubugingo. (x 2)



Uri kuririmba: Indirimbo ya 165 mu Gushimisha