Indirimbo ya 381 mu GUSHIMISHA

1
Yes’ avukiye mw isi,
Yakuriye muri yo,
Yigishwa n’ Imana, Se,
Gusobanukirw’ isi
2
Yesu yitegereje
Ubugome bwo mw isi;
Areby’ uko bungana,
Arababara rwose
3
Nukw asang’ ab’ iyi si
Banze gukiranuka;
Bamuyoberwa rwose,
Bati : Si we mukiza
4
Yes’ abony’ ibyo byose
Arabababarira,
Ngo n’ abo gucungurwa
No kubon’ igitambo
5
Nukw amenya kw ari We
Uwiteka yatanze
Kubaber’ igitambo
Cyo kubahongerera
6
Ntiyashidikany’ ubwo,
Yemera guhemurwa,
Yiteguzwa n’ Imana
Kudupfir’ abo mw isi
7
Maz’ abantu bo mw isi
Bamubamba ku giti,
Bamubabaza cyane :
Ni ko yadukijije
8
Mwami Yes’ ushimirwe
Ubwo buntu wagize!
Wemeye kumbambirwa :
Nzahora ngusingiza !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 381 mu Gushimisha