Indirimbo ya 213 mu GUSHIMISHA

1
Harihw indi s’ irut’ iyi cyane:
Ni nziza, ni nziza !
Ntiyagerwaho, n’ ikibi cyose :
Ni nziza, ni nziza !
Ni ho tuzajya
kubg’ Umukiza!
Baduherey’inanga nziza nshya,
Ducurangane n’abamarayika:
Iyo si ni nziza
2
kandi nta mwijim’uriyo rwose:
Iyo si ni nziza !
Nta mubabaro, nta muborogo:
Iyo si ni nziza !
Banywa ku mugezi w’ ubugingo,
Kandi bareb’ uwabapfiriye,
Bakishimir’ ubgiza bge bginshi :
Iyo si ni nziza !
3
Nubw’ ibyaha byacu bikabije
Kandi bigwiriye,
Umukiza yaradupfiriye
Ngo tubikurweho
Nukw abizey’ Umukiza twese,
Tuzatunganywa n’ urwo rupfu rwe,
Kandi nyuma tuzimana na We
Iyo si ni nziza!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 213 mu Gushimisha