Indirimbo ya 425 mu GUSHIMISHA

1
Kera narabatijwe
Kandi ndakomezwa,
Ntari nabon’ amaraso
Y’ U mwana w’ Imana
Gusubiramo
Ko wamfiriye,
Ndakwitur’ iki?
Ndaguh’ uyu mutima
N’ ubugingo bganjye !
2
Mwa bafit’ ibyaha mwe,
Nimuze, mukizwe :
Yesu ni We bukiriro
Bw’ abantu banduye
3
Mwumv’ aho dukirizwa :
Ni ku Musaraba
Utahagez’ ashobewe
Ntabw’ ababarirwa
4
Mwami Yes’ unyemere,
Njy’ ah’ ur’ uko nd’ uku,
Unyuhagiz’ amaraso,
Ayo wamviriye
5
Yesu, warampfiriye,
Uwakugomeye;
Nkuruwe n’ uko wankunze;
Ngusanze non’ ubu
6
Noneho, ndakwinginze,
Nshyira mu maraso,
Ay’ igiciro wavuye ;
Bizambuza kugwa
7
Kand’ iyo ngiye kugwa,
Arankuyakuya;
Maz’ akanyigiza hafi
Kukw ankunda cyane
8
N’ ubu ndacyabanguka
Kuyob’ inzira ye;
Nakwihana, nkamwisunga,
Angaruramw ubwo
9
Uwiteka Rurema
Na Yesu yabyaye
N’ Umwuka Wera bahwanye,
Nsingiz’ ubutatu



Uri kuririmba: Indirimbo ya 425 mu Gushimisha