Indirimbo ya 17 mu GUSHIMISHA

1
Nshimy’ Umuremy’ Uhoraho
Wahanits’ ijuru,
Inyanj’ akazidendeza;
Yiremeye byose
Yashyizeho n’ izuba rye
kumurika k’ umunsi,
N’ ukwezi n’ inyenyeri bye
Byo kwaka n’ ijoro
2
Mmushime ko yategetse
Imyaka ngw imere;
Yaremeshej’ ijambo rye
Ibizima byose
Nitegerez’ ibyiza bye
Ku mpande zos’ iteka,
Hano hasi no hejuru;
Ntabgo bihinyuka
3
Mw isi nta kintu kiriho
kiterekan’ ibye
Ni We wenyin’ utegeka
Izuba n’ imvura
Imana ni Y’ ibeshaho
Twe n’ inyamaswa zose
Nta hantu twayihungira,
Nta na hw itagera



Uri kuririmba: Indirimbo ya 17 mu Gushimisha