Indirimbo ya 49 mu GUSHIMISHA

1
Ibihe nseng’ Uwiteka
Bintarura mu mpagarara,
Ngo nigir’ aho Dat’ ari,
Mmuganyir’ ibyo nkennye byose
Mu bihe by’ umubabaro,
Bimpumuriz’ umutima
Nsind’ ubukana bg’ umwanzi,
Mu bihe byiza byo gusenga
2
Ibihe nseng’ Uwiteka
Binyemeza yukw asubiza
Ategrej’ abana be,
Ngo bamusang’ abakenure
Ndamwihereje rwos’ ubu
Kuko yampamagay’ ubge
Niringiye bga buntu bge :
Nogeze’ ibihe byo gusenga
3
Guhora nseng’ Uwiteka
Kujye kummar’ umubabaro,
kugez’ aho nzager’ i We,
Mmwirebere ngeze mw ijuru
Niyambuy’ umubir’ upfa,
Nambaye kudapf’ iteka;
Ubgo ni bgo nzasezera
Ku bihe byiza byo gusenga



Uri kuririmba: Indirimbo ya 49 mu Gushimisha