Indirimbo ya 404 mu GUSHIMISHA

1
Yesu Krist’ agiye kuza :
Tubyuke, ben’ Imana
Igihe eye kiri hafi:
Umwam’ azaboneka. ( x 2)
2
Aje kwimana n’ abera
No gukiz’ Itorero
Ni W’ uzaryambik’ ikamba
Ry’ ubgiza budashira. (x 2)
3
Ntutinye, mukumbi muto :
Ukundwa n’ lmana, So;
Umusaraba wa Yesu
Ni wo bendera yawe. (X 2)
4
Abo mw isi ni bakwanga,
Biguhesh’ umugisha;
Urukundo no kwizera
Bizaguha kunesha. (x 2)



Uri kuririmba: Indirimbo ya 404 mu Gushimisha