Indirimbo ya 186 mu GUSHIMISHA

1
Mw isi yacu no mw ijuru
Nta zina nk’irya Yesu:
Nta rindi ryampumuriza
Nk’iry’ uwatubambiwe
Gusubiramo
Iryo zina. . . ndarikunda. . . ,
Ry’umucunguzi Wanjye !
Iryo zina. . . rihebuje. .
Ni ryo rinyiringiza
2
Nihagir’umunt’ushimwa
W’umunyacyubahiro,
Naho yakirush’abandi,
Yes’ aramuhebuza !
3
Iryo zina ryiza cyane
Ni ryo ngab’inkingira
Irya myambi ya Satani;
Ntabwo yarishobora !
4
Ereg’iryo zina ryiza
Sinz’uko naryogeza,
Nzajya mw’ijuru Kubgaryo,
Mpore nsingiza Yesu !
5
Ni ryo rimpesh’ubutware
Bgo Kunesh’ibyi’iyi si,
Rikamvana mu buretwa,
Rikamp’umudendezo !
6
Nzajya nkwikubit’imbere
Ni nkubona Mw’ijuru,
Wow’ Umwam’ utwar’abami;
Nyirigir’ usingizwe !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 186 mu Gushimisha