Indirimbo ya 121 mu GUSHIMISHA

1
Yesu ni We mucyo wanjye;
Amurikir’ inzira
Nemer’ intege nke zanjye;
Nizera kw andengera
Amurikir’ inzira. (x 2)
Nemer’ intege nke zanjye;
Nizera kw andengera
2
Yesu ni We nshungu yanjye :
Koko yaramfiriye !
Ni We byiringiro byajye;
Ni We wambabariye
Koko yaramfiriye ! (x 2)
Ni We byiringiro byanjye;
Ni We wambabariye
3
Yesu ni W’ ump’ amahoro;
Atuma nkiranuka
Ajy’ amp’ ubugingo na bgo
Bunkiz’ ibvah’ iteka
Atuma nkiranuka (x 2)
Ajy’ amp’ ubugingo na bgo
Bunkiz’ ibyah’ iteka
4
Yishyuye n’ imyenda yanjye,
Angur’ amaraso ye
Yanteguriye gakondo
Mu bgami bgo mw’ ijuru
Angur’ amaraso ye; (x 2)
Yanteguriye gakondo
Mu bwami bgo mw ijuru



Uri kuririmba: Indirimbo ya 121 mu Gushimisha