Indirimbo ya 291 mu GUSHIMISHA

1
Nubwo nd’ umwana muto bwose,
Jye nd’ agatama ka Yesu;
Mbasha no kwinjira mw irembo
Rijya mu Bgami bg’ Imana
Gusubiramo
Njye nshyira neza, (X 2)
Murokozi,
Kwizera kwanjye ( x 2)
Muri Wowe
2
Nubgo nd’ umwana muto bgose,
Yesu, war’ umeze nkanjye;
Umwuka wawe n’ ump’ ubgenge,
Ni bgo nzasa nawe rwose
3
Nubwo nd’ umwana muto bgose,
Nsa n’ urum’ iyo hakeye;
Yesu ni we munyabubasha,
Anshorez’ ukuboko kwe
4
Jye ndi muto; ndacyari mw isi,
Mfit’ ubugingo bugufi :
Mukiz’ ubgawe n’ ubg’ iteka;
Muri bgo mbone kurama



Uri kuririmba: Indirimbo ya 291 mu Gushimisha