Indirimbo ya 411 mu GUSHIMISHA

1
Ai Data wo mw ijuru,
Tur’ abasaruzi,
Ubakure muri twe
Babone kugenda,
Bavuge Yesu cyane
Ko yaducunguye,
Kw ari We Mana yacu
Irokor’ ab’ isi
2
Yaguherey’ ubuntu;
Jy’ utangir’ ubundi!
Ibyo dufite byose
Bikomok’ ahw iri
Twemeze cyane rwose,
Mucunguzi wacu,
Gutumwa nawe hose
Mu bo wapfiriye
3
Mukiza wacu Yesu,
Utwuzuz’ Umwuka,
Mwami tukwigireho,
Nkuko wagendaga
Twe kub’ abanyabute,
Dushishikarire
Gukor’ ibyo tubwirwa
N’ Iman’ ihoraho
4
Reb’ igihugu cyacu,
Uko barimbuka !
Ntubabazwa n’ i wanyu,
Akaga barimo ?
Satan’ Umwami wabo
Arabazitiye,
Ashaka ko babana
Mur’ urya murimo
5
Induru ziravuze,
Ubatabar’ ubu !
N’ ucogozwa n’ iby’ isi,
Babwirwa na nde se?
Tang’ umubiri wawe
N’ ingingo n’ ubgenge,
Ubone gutabara
Abo yapfiriye
6
Urwanane na Yesu :
Kweta bihebuje !
We kwitwaz’ umufuka
N’ ibitabo gusa !
Gend’ ubyawe n’ Imana
Ukijijwe rwose,
Wuzuy’ Umwuka Wera
No kwizera na ko
7
Ijwi ry’ Umwami Yesu
Rirakubwira ngo :
Jya mu mahanga yose,
Uvug’ ibya Yesu,
Babyarw’ ubwa kabiri
Yes’ abarokore,
Babatizwe n’ amazi
N’ Umwuka Wera de



Uri kuririmba: Indirimbo ya 411 mu Gushimisha