Indirimbo ya 419 mu GUSHIMISHA

1
Har’ Umwami wa kera ;
Yar’ umugwaneza
Hari kuri Noweli,
Areb’ umutindi;
Yaratoraguraga
Udukwi ku kwezi
Imbeho yari nyinshi;
Yendaga no kumwica
2
Nukw abaz’ umwambari
W’ umuhungu muto,
At’ Uriya mutindi,
Uz’ i wabo, mbese?
Und’ aramusubiza,
Ati: Ye, ndahazi :
Aba mu kirorero
Cyo hirya y’ umusozi
3
Ati : Ngwino, mwambari,
Tumugemurire
Nzanir’ amafunguro
N’ibyo kunywa n’ inkwi
Barahagurukana,
Badatiny’ imbeho,
Kandi bihanganira
Umuyaga w’ icyago
4
Nyum’ umwan’ ariheba,
Atakir’ Umwami,
At’ Imbeh’ iranyishe :
Biramera bite ?
Nukw aramubgir’ ati :
Jy’ ushing’ aho mvuye :
Ubunyinya bg’ imbeho
Ntabgo buribukwice!
5
Umwan’ abigenz’ atyo,
Ager’ ikirenge
Mu cy’ Umwami, shebuja,
Maz’ ashir’ imbeho
Umwami n’ umwambari
Baca mu rubura,
Bajy’ ah’ umutind’ ari,
Baramugemurira
6
Natw’ inshuti za Yesu
Twe kwimeny’ ubgacu
Nkuko twababariwe,
Tubabarirane
Abajyana na Yesu
Gutabar’ abandi
Na bo bazagabana
Umugisha w’ Imana



Uri kuririmba: Indirimbo ya 419 mu Gushimisha