Indirimbo ya 150 mu GUSHIMISHA

1
Nishimiye ko Data wa twese
Yandikishij’ iby’ urukundo rwe;
Mu byiz’ Imana yavuze byose,
Nta kirut’ iki, ko Yesu ankunda
Gusubiramo
Nishimiye ko Yes’ ankunda:
Arankunda ! Arankunda !
Nishimiye ko Yes’ ankunda,
Nubwo ntakwiriye
2
Kand’ iyo nyobye, nkamushavuza,
Ntareka kunkunda ntakwiriye;
Kand’ ikinsubiz’ aho Yes’ ari
Cyane n’ ukwibuk’ urukundo rwe
3
Ni ndeb’ ubwiza bwe bwo mw ijuru,
Nzajya ndirimb’ ik’ iteka ryose ?
Nzajya mmubaza ndirimba ntya, nti
Yesu, n’iki cyakunkundishije ?
4
Kand’ urukundo ni rwo rwazanye
Yesu kunshunguz’ urupfu rubi
Kokw arankunda, ndabizi neza :
Nanjye ndamukunda, ndamushima



Uri kuririmba: Indirimbo ya 150 mu Gushimisha