Indirimbo ya 434 mu GUSHIMISHA

1
Abo mur’ iyi si mbi
Bifuza kwinezeza,
Kand’ iteka bifuza
Icyubahiro
Gusubiramo
Twebwehw abakijijwe
Tubaburire !
2
Bishwe n’ Umurimbuzi,
Abagir’ imbata ze,
Yanga ko bameny’ uko
Yes’ abatura
3
Igomwa rya Satani,
Ajya yoshy’ abantu be
Abahemukir’ atyo,
Akabata pe
4
Naho bamutakira,
Ntabwo yabarengera;
No ku munsi w’ imanza
Ntazabafasha !
5
Ajy’ ashuk’ abant’ atyo,
Ngw abate mu muriro,
Ngw atebon’ iryo shyano,
Ari wenyine
6
Mana, turakwinginze,
Ubahumur’ amaso,
Ngo bahung’ umuriro,
Bagutakire !
7
Wa Mukiza wacu we,
Umva, turakwinginga :
Ngwin’ utwigishe neza
Kubaburira
8
Nuko, turabinginze,
Uk’ Umwuka w’ Imana
Abategetse kose,
Mwe kunangirwa !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 434 mu Gushimisha