Indirimbo ya 176 mu GUSHIMISHA

1
We kwumvir’ Umubi ujy’ agushuka
Umwumviye wese ab’ acumuye:
Wamutsinda none kubw’ Umukiza,
Byagufash’ ubundi kujy’ umunesha
Gusubiramo
Saba Yes’ agufashe,
Agukize mu moshya;
Azahor’ akurinda,
Akuneshereze
2
Wirind’ ubucuti bw’ abantu babi;
Bakunda kukoshya gukor’ ibibi
Ntukavug’ ijambo ritey’ isoni,
Wubahe n’ izina ry’ Imana yera
3
Ujy’ ugira neza, ufash’ abandi;
Wirinde kubeshya, ahubw’ ujy’ uba
Inyangamugayo, kukw iby’ ari byo
Bikundwa na Yesu ujy’ agufasha
4
Unesha Satani byamwandikiwe
Kw azahabg’ ikamba n’ Umwami Yesu
Tugir’ intege nke, nyamara Yesu
Ni we Mutabazi, udushoboza



Uri kuririmba: Indirimbo ya 176 mu Gushimisha