Indirimbo ya 236 mu GUSHIMISHA

1
Umukiza wac’ ubwo yavukaga,
Nta cumbi yabonye, keretse mu nka
Nubwo bamuhej’ i Betelehemu,
Twe kumwim’ icumbi: twe, tumwakire!
2
Marayika yaj’ asang’ abungeri;
Izo nkuru nziz’ azibabariye,
Bagend’ uwo mwanya kumusingiza
Natwe twe gutinda, tumusingize
3
Na ba banyabweng’ aho baboneye
Ya nyenyer’ irang’ Umwami Krisito
Bamusanze vuba, ihayobora,
Bamutur’ ibyiza bamuzaniye
4
Ko nd’ umwana muto, namutur’ iki ?
Simfit’ izahabu nk’ abanyabwenge,
Nta n’ intama mfite, nka ba bungeri
Mfite kimwe gusa : muh’ umutima!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 236 mu Gushimisha