Indirimbo ya 136 mu GUSHIMISHA

( a )
1
Ubugingo bwanjye bgose,
Yesu, ndabukwihereye;
Kand’ iminsi yanjye yose,
Njye ngushimisha ntasiba
2
Amaboko yanjye, Mwami,
Ajy’ akor’ iby’ untegeka;
Ibirenge byanjye na byo
Bijye bijy’ ah’ unkundiye
3
Ijwi ryanjye na ryo n’ uko
Rijye rikuririmbira;
Kand’ akanwa kanjy’ iteka
Kavug’ ibyo wankoreye
4
Ibyo mfite byose na byo
Simbikwima, Mwami Yesu;
Kand’ ubgenge bganjye na bgo
Jy’ ubukoresh iby’ ushaka
5
Hindur’ umutima wanjye,
Nkund’iby’ ukunda byonyine
Sinzigeng’ ukund’ ahubgo
Ndakugandukiye, Mwami
6
Urukundo rwanjye rwose
Ndugukunde gusa, Yesu;
Nkomeza, mb’uwaw’iteka:
Ndakwihaye, sinkitwara !
( b )
1
Numvise ijwi ry’ Umukiza,
Anyihamagarira;
None, mutim’ ungomesha,
Umvir’ Umucunguzi
2
Akir’ ubugingo bganjye:
Mwam’ ubgitegekere;
Ubgimemo, budakurwa
Mu mategeko yawe
3
Ujy’ ukoresh’ uk’ ushaka
Ubu bugingo bganjye;
Ibyanjye ndabigutuye:
Databuja, nd’ uwawe
4
No mu bihe byanjye byose,
Komeza kunshorera
N’ imbaraga zawe zose;
Ujy’ untegek’ iteka



Uri kuririmba: Indirimbo ya 136 mu Gushimisha