Indirimbo ya 215 mu GUSHIMISHA

1
Tujye duhimbaz’ iteka
Ururembo rw’ i wacu,
Twarwubakiwe na Yesu
Mw ijuru ry’ Uwiteka
Gusubiramo
Iyaba mfit’ amababa
Nk’ abamarayika,
Mba ngurutse, nkagerayo,
Nkab’ i Siyon’ iteka
2
Kand’ amazu yaho yose
Ararabagirana,
Kand’ aruta cyane rwose
Ay’ abantu bubaka
3
Yes’ ariyo, ni We Mwami
Utwar’ abaho bose,
Kand’ abamalayika bajya
Bamuhimbaz’ iteka
4
Munsi y’ intebe y’ ubgami
Ni hw isok’ikomoka
Ivamo ya mazi meza
ubugingo bw’iteka
5
Kand’aho ni ho hamera
Igiti cy’ ubugingo:
Ibibabi byacyo byiza
Ni byo bikiz’ abantu
6
Duhimbaz’ urwo rurembo
Rwo mw ijuru ry’ Imana:
Ni rwo Yesu Kristo wacu
Yadutunganirije,
7
Yes’ utungany’ imitima
Y’ abakwizeye twese,
Tujye dukor’ iby’ ushima,
Tuzabane mw’ ijuru



Uri kuririmba: Indirimbo ya 215 mu Gushimisha