Indirimbo ya 393 mu GUSHIMISHA

1
Yesu, tugushimir’ abera bawe,
Baguhimbarishaga kukwizera,
None bari mu buruhukiro :
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !
2
War’ igihome cyabo n’ urutare,
War’ umugaba wabo ku rugamba,
N’ izuba ryabo ryo mu mwijima
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !
3
Nkuko bagirag’ ubutwari bwinshi,
Kurwana kwacu natwe kube kwiza
TuzahSnwe na b’ ingororano;
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
4
Gufatanya na bo kwacu ni kwiza;
Bafit’ ubwiza : twe tugir’ inenge;
Dusangira na bo Databuja
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !
5
Iyo tugiye gucogozwa rwose
N’ intambar’ idasiba, ni bwo twumva
Impundu zabo, tugakomera
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !
6
Dor’ ubugingo bwacu ni nk’ umunsi ;
Bugiye kwira, maze turuhuke;
Tuzabon’ amahoro mw ijuru
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !
7
Bukeye hazaz’ undi munsi mwiza,
Bazazuka bafit’ ubwiza bwawe;
Umwami Yes’ azazana na bo,
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !
8
Kand’ azakir’ intore ze zo mw isi
Ku mpera y’ isi hos’ aziteranye,
Zijye mw ijuru zimusingiza
Mwami wacu Yesu, tugushime cyane !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 393 mu Gushimisha