Indirimbo ya 426 mu GUSHIMISHA

1
Dukomeze gutambuka
Kuko Satan’ arindira
Kutubona tunanirwa
Ngw atwicir’ umumaro pe !
Gusubiramo
Mpisemo guhora nkizwa,
Ngashingwa mu gakiza ke :
Sinzava mu gakiza ke !
2
Bahungu, namwe bakobwa,
Mukijijwe n’ amaraso,
Nimufash’ abananiwe
Bavuye ku Musaraba
3
Bagabo, namwe bagore,
Muze, dukizw’ ibyo mu ngo,
Kukw ibigusha birimo
Bitubuza kujy’ imbere
4
Umv’ umuhanuz’ Elisa,
Uko yavuye Namani;
Maz’ amuh’ ingemu nyinshi,
Elis’ arabihakana
5
Namani yarakijijwe,
Ashim’ Iman’ ihoraho;
Arerur’ avug’ aty’ ati:
Iman’ iba mw Israyeli !
6
Va mu kibi cya Gehazi
Wakurikiy’ indamu mbi!
Ni we wajyany’ ibibembe
Bya Namani yakijijwe
7
Abantu bose bo mw isi,
Abagabo n’ abagore,
Bataz’ ubuntu bga Yesu,
Tubah’ impumuro nziza
8
Twitandukanye n’ ab’ isi,
Ngo bitume bakanguka,
Bave no mu butamenya,
Bumvir’Imana y’ ukuri
9
Namw’ abakunda Siyoni,
Murek’ idin’ ikayutse;
Nta n’ icyo yabamarira :
Ikunda gushimwa gusa



Uri kuririmba: Indirimbo ya 426 mu Gushimisha