Indirimbo ya 361 mu GUSHIMISHA

1
Uwo njya nikomezaho,
Nta wundi, ni Krisito
Reka mubashimire, nti :
Yesu ni W’ umpagije
Yanyitangiye hw icyiru,
Angur’ amaraso ye;
Nukw anyuzuza n’ Imana :
Yesu ni W’ umpagije
2
Nubw’ ab’ is’ ar’ abatunzi,
Yesu ni W’ umpagije
Bafit’ iby’ igihe gito :
Arampaza wenyine
Nta mugish’ uri mu by’ isi :
N’ umuram’ utumuka
Ibya Yesu ntibishira :
Arampaza wenyine
3
Naho naba mu bukene,
Yesu ni W’ umpagije
Naho napfush’ ibyo nkunda,
Arampaza wenyine
Nahw imirima yarumba,
Singir’ icyo nsoroma,
Naho napfush’ amatungo,
Arampaza wenyine
4
Naho naterwa n’ Umwanzi,
Yesu ni W’ umpagije
Nzajya nesha kubwa Yesu :
Arampaza wenyine
Naho nahanwa n’ inshuti,
Ni ko bamumereye
Ni We nshut’ irut’ izindi :
Arampaza wenyine
5
Ubwo nzagera mu rupfu
Yes’ azab’ ampagije
Azanjyan’ i We, nduhuke :
Yes’ azab’ ampagije
Nzaba nambutse rwa Ruzi,
Nzamutse, njya mw ijuru
Nzamwirebera mu maso :
Yes’ azab’ ampagije



Uri kuririmba: Indirimbo ya 361 mu Gushimisha