Indirimbo ya 274 mu GUSHIMISHA

1
MukIza, tuguhaye
Uyu munsi, n’ uwawe :
Ntituz’ ibiribube:
NI cyo kidushakisha
Yuko waturengera
Muri byose, Krisito
2
Niba turibubone
Amahoro yonyine,
Utuber’ ibyishimo
Birut’ ibindi byose
Haz’ ibyag’ uduheshe
Kukwizera muri byo
3
Icyo tugushakaho
Kirut’ ibindi byose
N’ uko watuboneza,
Twirirwe dutunganye,
Twirind’ iby’ udashIma,
Yesu, tugushimishe
4
Tuz’ intege nke zacu
Igice gusa, Mwami
Nyamara, Mucunguzi,
Wowe ntutuyoberwa :
Uz’ akaga turimo,
Nuk’ ujy’ uturengera
5
Turashaka kwemera
Rwos’ ibyanditwe byera
No kujya twiringira,
Ubuntu bgawe, Yesu,
No kub’ imbata zawe,
Tugukorera gusa
6
Mwam’ utwumvir’ uduhe
Impano twingingira,
Tugir’ umutIm’ umwe
Utishakir’ ikindi
Keretse gukor’ ibyo
Udushakaho, Yesu



Uri kuririmba: Indirimbo ya 274 mu Gushimisha