Indirimbo ya 422 mu GUSHIMISHA

1
Yesu yageze mu Rwanda,
N’ i Burund’ agerayo;
Yigerey’ i Tanganyika
N’ i Bugande n’ i Kongo
Yadukuye mu bugoryi
No mu mwijima mwinshi;
Tumuberey’ umuryango :
Tumusingize cyane !
2
Imana yishimye cyane
Kubon’ ibyo yaremye;
Byari biboneye byose,
Nta n’ inenge byarimo
Maz’ umunt’ iramurema,
Ab’ umukurambere
W’ inyamaswa n’ amatungo;
Byos’ abyit’ amazina
3
Satan’ ajy’ arushy’ abantu,
Abah’ ibishushanyo
No kubabuz’ agaciro
No kubarushya cyane
Yabahugij” Umuremyi,
Ababwir’ ibinyoma
Abahemukir’ iteka :
Ni we mwanz’ ukabije
4
yemwe mwes’ abari mw isi
Abakuru n’ abato,
Nimumenye yukw Imana
Yer’ ikang’ ibyaha pe !
Ni cyo cyatumy’ ic’ Adamu,
We na Hawa, mw Edeni,
Ikarimbura ya mirwa,
Sodomu na Gomora
5
Yemwe mwes’ abari mw isi,
Namw’ abari mw ijuru,
Nimumeny’ Imana yacu
Yukw ar’ inyambabazi!
Yatanze n’ Umwana wayo,
Aratubabarizwa;
Yagiriwe nabi cyane,
Bamubamba ku Giti
6
Yes’ ashobor’ imitima
Y’ abinangiye bose,
Uhereye mu Bulaya,
Ukageza mw Afrika
Nta mitima w’ atabasha,
Nubgo yaba nk’ ibuye;
Nubg’ irimw ibyaha byinshi
Yos’ arayishobora



Uri kuririmba: Indirimbo ya 422 mu Gushimisha