Indirimbo ya 86 mu GUSHIMISHA

1
Amaraso y’ Umukiza
Yakuyiriye
Yayaviriy’ abagome
N’ abanyabyaha
Gusubiramo
Amaraso y’ Umukiza
Yakuviriye,
Rek’ akoze, rek’ akweze,
Agukiz’ ubu
2
Amaraso y’ Umukiza
Ni y’ atunganya
Rek’ atembe nk’ umugezi,
Akugeremo
3
Nubw’ ufit’ ibyaha byinshi,
Kandi wanduye,
Amaraso y’ Umukiza
Arakweza de
4
Amaraso ni yo masa
Yanyishyuriye
Irya myenda yanjye yose,
Ndababarirwa
5
Ubu nshiz’ amanga cyane
Kwinjir’ Ahera,
Kuko yaduhay’ inzira
Mu maraso ye
6
Amaraso yo kunesha
Ni yo ndwanisha,
Nsind’ ibyaha na Satani,
Nshobojwe na yo
7
Amaraso y’ Umuhuza
Wacu n’ Imana,
Ni y’ ambonez’ umutima ;
Ndayasingiza



Uri kuririmba: Indirimbo ya 86 mu Gushimisha