Indirimbo ya 342 mu GUSHIMISHA

1
Njye nsindagizwa n’ ukuboko kwawe,
Jy’ umwana waw’ ufit’ intege nke
Ni Wowe, Mwami, nisunze wenyine,
Ni mbana nawe, nta kizanyobya
2
Njye ntegekeshw’ uko kuboko kwawe,
Nezerewe, ndi no mu makuba
Ngukundish’ umutima wanjye wose
Kugira ngo mb’ uwawe, Mukiza
3
Njye nkomezwa n’ uko kuboko kwawe
Mu mutima wanjy’ ushidikanya:
Reb’ agahinda n’ ishavu njya ngira
Umpumurize, Mwami, ntunsige



Uri kuririmba: Indirimbo ya 342 mu Gushimisha