Indirimbo ya 229 mu GUSHIMISHA

1
Abungeri barindaga
Intama n’ ijoro,
Marayik’ abiyereka
Mu cyubahiro cye
2
Babony’ icyo cyubahiro,
Baterwa n’ ubgoba,
Marayik’ arababgira
Ati: Muhumure !
3
Nimwumv’ ubu, mbazaniye
Inkuru y’byiza :
Mu rurembo rwa Dawidi,
Havuts’ Umukiza
4
Ndabah’ iki kimenyetso;
Nuko, murabona :
Baryamish’ uruhinja
Mu muvure w’ inka
5
Amaze kubivug’ atyo,
Habonek’ umutwe
w’abamarayika benshi,
Bahimbaza bati:
6
Nukw’ icyubahiro kibe
Ku Mana mw’ ijuru,
Kand’ ab’ ikunda bo mw’ isi
Bahabg’ amahoro



Uri kuririmba: Indirimbo ya 229 mu Gushimisha